Inzoka n'uruyongoyongo (2) :

...Inzoka iti «ibyo wirota ubikinisha, dore inyuma yacu inkongi ni yose yabaye inkorashyano, ni akanya gato ngashya wese ngakongoka, ahubwo ongera umurego dukundure.»

Nuko uruyongoyongo ruriyandayanda; nyamara ay'ubusa, rugeza aho kugusha ubuconsho.

Ngo rujye kwarara kugwa hasi, inzoka iti «nugwa hasi nanone nta cyo uri bube ukimariye, ihangane dore ibintu byakomeye.»

Uruyongoyongo ngo rukora iyo bwabaga ariko intege ziranga zirabura, rwihonda hasi ntirwasamba.

Inzoka irarureba iti «genda shahu n'ubwo upfuye bwose ariko upfuye unyumvishije ikinyenga cyo mu kirere!»

Nguko uko ka kangononwa uruyongoyongo rwavugaga mbere yo kunywana. kagaragaye.

Nyuma y'ibyo, bene Ruyongoyongo basera i Gahanga bahiga ya nzoka n'urubyaro rwayo.

Iyo ni yo soko y'inzika yabyaye inzigo y'uruyongoyongo n'urubyaro rw'inzoka.

«Guca ku nda n'indyarya ni ugusigira abana impyisi ugasinzira»

Byakuwe:Ikigo cy'igihugu gishinzwe integanyanyigisho,Gusoma umwaka wa 6,Icapiro ry'amashuri 2004,PP.72-73.

Igitabo wagisanga muri Librairie Caritas-Kigali n'ahandi hagurishirizwa ibitabo mu Rwanda.